Friday, March 12, 2010

SI INZIKA, INDIRIMBO NSHYA YA DREAM BOYZ NDETSE NA CLIP VIDEO YA MPAMIRIZA UKURI FT JAY POLLY BIRABA BIRI HANZE VUBA AHA


MPAMIRIZA UKURI, indirimbo ikiri nshya ya DREAM BOYZ ft JAY POLLY, mu minsi itari mike clip video yayo iraba iri hanze. Iyi clip izatunganywa na Emmy wo muri IRON Pictures. Ikaba ngo Izaba iri hanze mbere y’uko uku kwezi kurangira. Nk’uko Platini umwe mu bagize Dream Boyz yabitangarije umunyamakuru wa rwandastar.net. Ubundi iyi ndirimbo audio yayo yakozwe na producer Dr Jack, ubu rero Emmy ni we wahawe akazi ko gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo imwe mu zikunzwe cyane muri ino minsi. Akaba kandi ari nyuma y’isohoka ya video ya Magorwa.

Usibye kuba iyi clip ari nziza, abakunzi ba muzika bayihaye agaciro kanini bitewe n’uburyo indirimbo ubwayo yari yakunzwe bihambaye mu mpande zitandukanye z’Igihugu. Platini kandi yadutangarije ko n’ubwo MPAMIRIZA UKURI ikomeje gukundwa umunsi k’ uwundi bidatuma birara ahubwo ngo bibatera imbaraga zo gukomeza gukora cyane, Dore ko ngo nabo inzozi zo gusohora album bifuza kuzikabya muri uyu mwaka.

Ubu bakaba bari muri Unlimited records aho bari gutunganyirizwa na producer Lick Lick iyitwa SI INZIKA. Nayo ikaba igomba kuba iri hanze mu minsi ya vuba cyane. Ikizwi kandi kuri aba basore ni uko bimwe mu bibazo benshi mu bahanzi bakunze guhura na byo nko kubura amafaranga ya studio. Kuri Dream boyz ni akabazo kakemutse; dore nawe Albert nyiri Unlimited Records ni manager wabo muri iyi minsi, naho abitwa Flash Media ni abafatanya bikorwa babo ba hafi. Ku buryo umuvuduko ndetse n’ikizere cyo kuba bagira byinshi bageraho muri muzika bifite ishingiro. Kuko ubuhanga bwo guhimba ndetse no kugorora ijwi bigagaraga ko nabo batoroshye.

TMC na PLATINI bagize Dream Boyz usibye kuba ari abahanzi, burya babikora bakirutse amasomo. TMC yiga muri KIST mu mwaka wa gatatu Physique Applique na ho mugenzi we Platini abarizwa muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishuri ry’ itangazamakuru umwaka wa kabiri.

Kuba rero muri iki gihe mu Rwanda turi kubona group za muzika ziri gukora cyane ku buryo bugaraga, n’ikintu cyo kwishimira kuko kugeza ubu dufite byibuze group zigera kure enye umuntu ataveba, twavuga nka Tough gang’z, Urban boys, The brothers, Just family ndetse n’izindi. Bigaragara ko bya bihembo byagiye bigenerwa abahize abandi mu byiciro bitandukanye muri muzika y’ino iwacu. Mu itsinda ry’ amagroup hazaca uwambaye muri uyu mwaka.

Ubwanditsi.




SIMPLE DJUGALA YATUGANIRIYE UKO AHAGAZE MURI INO MINSI

Karangwa Jean Dedieu a.k.a SIMPLE DJUGALA ni umuhanzi w’imyaka 27. Abarizwa mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma. Muzika akaba yarayitangiriye muri group ya SIMPLE FAMILY. Ijwi ry’uyu musore rikaba ryumvikana mu ndirimbo z’iyi group zitandukanye nk’iyitwa Igitaramo. Mu gihe rero kingana n’imyaka ibiri atangiye kuririmba ize wenyine amaze gusohora indirimbo ebyiri. Zikaba zose ziri mu njyana ya Ragga Tone. Imwe ni NJIYA NI MOJA indi ikaba ari IWACU NI HEZA zose zikaba zaratunganyijwe na Dj Ruti muri Standard studio mu 2009. Ubu rero uyu muhanzi aratangaza ko abifashijwemo na manager we Henry ateganya kwinjira muri studio zitandukanye ziganjemo izo mu karere ka Huye maze agatunganya indirimbo zitandukanye ngo zizamufasha kwagura ibikorwa bye bya muzika muri uyu mwaka. Muri byo harimo kwitabira ibitaramo bitandukanye maze akabasha na we kwamamara., N k’ubu ngo mu gitaramo giteganyijwe kubera I Nyamagabe muri week end itaha Djugala ntazahatangwa. Iki gitaramo kizanitabirwa n’abandi bahanzi batandukanye nka M Jules na Rino G